Environment

Muri USA Hyundai yateje impaka

Uruganda rwa Hyundai  rwubakishijwe amafaranga asaga miliyari $7.6 ntiruvugwaho rumwe

Abagenzuzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagenzura ibyerekeranye n’ibidukikije ndetse n’isanzure bamaze iminsi myinshi mu isuzuma rigamije kureba niba imodoka zikorwa n’uruganda rwa Hyundai zikoresha amashanyarazi zidahumanya ikirere.

 

Uruganda rwa Hyundai ruherereye muri leta zunze ubumwe za America muri Georgia.Ni rumwe munganda zikora imodoka zikomeye ku isi.Uru ruganda rwubakishijwe akayabo aho ibi bituma rubarirwa munganda zihenze dore ko rwubakishijwe amafaranga asaga miliyari $7.6.

 

 

Amakuru dukesha urubuga rwa SAVANNAH, Ga. (AP) avuga ko umutwe w’ingabo z’Igihugu ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (Army Corps of Engineers) zafashe umwanzuro wo gusubiramo isuzuma hagamijwe kureba niba uruhushya rwatanzwe muri Kanama 2024 rwaratanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

 

Ubugenzuzi bwakozwe n’itsinda ryita ku bidukikije bwagaragaje impungenge doreko ryaburiye ubuyobozi bw’uru ruganda ndetse bumenyeshwa ko nib anta gikozwe hazatangwa ikirego mu rukiko. Iri tsinda ryitwa Ogeechee Riverkeeper ryavuze ko izo nzego zakoze ubugenzuzi zirengagije ingaruka zo kuba aka gace gashobora kubura amazi bitewe n’uko uru ruganda rukoresha amazi menshi agera kuri litiro miliyoni 25 (ni ukuvuga galoni miliyoni 6.6) ku munsi.

 

Iri tsinda rya Ogeechee ryafashe uyu mwanzuro mu gihe mu mwaka wa 2022, Mu ibaruwa yandikiwe Ishami rishinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Georgia umutwe w’ingabo z’igihugu ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi basabye uruhushya rwa Hyundai.  Nyuma y’iri suzuma, izi ngabo z’Igihugu zishinzwe ubwubatsi ko uru ruhushya rwahawe uruganda rwa Hyundai rwatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

 

Ku byerekeranye n’ingaruka ku bidukikije, hagaragajwe ko itangwa ry’uru ruhushya nta ngarukabizagira ku bidukikije.

 

 

Ingabo z’Igihugu zishinzwe Ubwubatsi zavuze ko kuba uru ruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi ruzagira “ingaruka nkeya z’igihe kirekire” ku isoko y’amazi yo kunywa muri ako karere.

 

Ukurikije ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe n’ingabo zigihugu zishinzwe ubwubatsi muri leta zunze ubumwe za America ndetse n’itsinda rya Ogeechee Riverkeeper haragaragaramo kuvuguruzanya.

 

Rita
8 months, 2 weeks ago
Inshuro nyinshi abantu birengagiza bimwe mubyateza ingorane hakirikare, zamara kubageraho bakagorwa no kuzikemura.
reply

Leave A Comment